24 July 2018
Uncategorized
Abahinzi bakoresha uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ‘Push Pull’ bugamije kurwanya ibyonnyi birimo na nkongwa idasanzwe baravuga ko ubu buryo bwabateje imbere.
Ubu buryo bwibanda ku kubangikanya imyaka n’ibyatsi byifitemo impumuro yirukana ibyonnyi, abahinzi baravuga ko bwababereye igisubizo mu kongera umusaruro.
Busuhuko Jean Bosco, umuhinzi mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare avuga ko ikoranabuhanga rya ‘Push Pull’ rikorwa haterwa urubingo ku muzenguruko w’ibigori kugira ngo bifate nkongwa ndetse na nkongwa idasanzwe itajya mu yindi mirima ikangiriza ibigori.
Urubingo cyangwa ivubwe ngo byifitemo ubushobozi bwo gukurura nkongwa idasanzwe kandi igatuma idakomeza kubyara.
Bishatse kuvuga ko nkongwa cyangwa nkongwa idasanzwe iyo igeze ku rubingo itongera kwiyongera.
Umuvumburankwavu watewe hagati y’imirongo 2 y’ibigori ngo utanga umwuka utuma iyo nkongwa cyangwa nkongwa idasanzwe ihunga ikajya k’urubingo cyangwa ivubwe yatewe ikagumana kandi ikahapfira itongeye gutera amagi.
Busuhuko avuga ko mbere yo gutangira ubu buryo ngo bwari bugoranye ariko ko kuri ubu bamaze kubumenyera bigatuma abona umusaruro ushimishije kuko iri koranabuhanga ryarwanyije mu mirima ye icyonnyi cya nkongwa ndetse na bariyentaraza.
Avuga ko ahanini ibyo byatsi byamugiriye umumaro cyane cyane ko anabigaburira amatungo akongera umukamo.
Abaturanyi be yatangiye kubaha imbuto
Avuga ko amaze gusarura ibihembwe 2 by’ihinga kandi ngo abona umusaruro ushimishije cyane w’ibigori.
Ati : “Uyu murima wange ufite metero 30 kuri 35 ariko bigabanijemo ibice 2 kimwe dukoreramo ubushakashatsi bwa ‘push pull’ ahandi ni umurima usanzwe. Umusaruro nabonye ubushize w’ibigori byari ibiro 160 bigaragara ko hano hareze cyane kuko mbere nabonaga ibiro bitageze no ku 100.”